Guhera ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru, mu mijyi irimo Paris, ntabwo ingendo zizaba zemewe guhera saa tatu z’ijoro kugera saa kumi n’ebyiri z’igitondo, ibintu bizamara nibura ibyumweru bine.
Usibye mu Bufaransa, mu bindi bihugu nk’u Budage naho byatangajwe ko utubari na restaurant mu mijyi irimo ibyago byinshi byo kwandura Coronavirus, bigomba gufungwa.
Ibi byatangajwe nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu muri iki gihugu habonetse ubwandu bushya bw’abantu barenga ibihumbi bitanu, umubare munini wabonetse kuva muri Mata uyu mwaka.
Mu bihugu byinshi by’u Burayi, za Guverinoma ziri gushyiraho amabwiriza mashya agamije gukumira icyorezo cya Coronavirus, dore ko cyongeye kwaduka bundi bushya.
Mu Buholandi naho ibice bimwe na bimwe byashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ndetse za restaurant n’aho abantu bashobora gufatira ikawa harafungwa.
Iyo mijyi yashyiriweho amasaha y’ingendo mu Bufaransa irimo Umurwa Mukuru, Paris, Marseille, Lyon, Lille, Saint-Etienne, Rouen, Toulouse, Grenoble na Montpellier.
Muri iyi mijyi, ingendo z’ingenzi ziremewe ariko kurenga kuri aya masaha yashyizweho bizajya bihanirwa amande y’ibihumbi bigera kuri 140 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!