Ikigo kizwi cyane mu gukora imiti n’inkingo, Johnson&Johnson (J&J), ni cyo cyatangiye iri gerageza ry’urukingo rwacyo ku bantu 60 000, bakubye kabiri abakoreshejwe mu nkingo eshatu zari zageze ku cyiciro cya gatatu cy’igerageza ry’urukingo rwa Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Undi mwihariko w’urukingo rwa J&J ni uko niruramuka rwemejwe, ruzaterwa umuntu inshuro imwe bikaba birarangiye, mu gihe izindi nkingo zitanga icyizere zo zizaterwa umuntu inshuro ebyiri.
Ibi byatumye hari abavuga ko J&J ifite amahirwe menshi yo gucuruza urukingo rwayo kuko kuba ruterwa inshuro imwe, kandi rubikika neza, ari ibintu bizashingirwaho cyane ubwo ruzaba rumaze kwemezwa. Impamvu ni uko bihendutse ugereranyije n’ubundi buryo bwo gutwara no kubika inkingo.
Byitezwe ko ruramutse rwemewe, J&J yakora inkingo miliyari imwe umwaka utaha, miliyoni 100 muri zo zamaze kubona isoko muri Amerika yanateye inkunga uyu mushinga kimwe n’indi itandukanye yo gushaka urukingo rwa Coronavirus. Amerika yateye inkunga ya miliyari 1.5 Frw ubushakashtsi bw’uruganda J&J.
Ibihugu by’i Burayi na byo byamaze kwemeza ko uru rukingo niruramuka rwemewe, izindi miliyoni 100 zizagurishwayo.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko bishoboka ko mu ntangiriro z’umwaka utaha, ari bwo urukingo rwa mbere rushobora kuzoherezwa hirya no hino ku Isi kugira ngo rutangire guhabwa abantu.
Ibihugu by’u Burusiya, u Bwongereza, u Budage, Amerika n’u Bushinwa byose byamaze gutangaza ko bigeze kure amasuzuma y’inkingo zizahangana na Coronavirus.
img412784|center>



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!