Muri Nzeri 2026 uwo mugore ukoresha izina rya Jane Doe kugira ngo umwirondoro we utamenyekana, yaregeye urukiko avuga ko yahawe ibiyobyabwenge, agafatwa ku ngufu mu birori byabereye muri rimwe mu macumbi y’abanyeshuri.
Ku wa Kabiri, Umuyobozi wa Cornell, Michael Kotlikoff, yatangaje ingamba zirimo guhagarika ibyo birori mu gihe gisigaye cy’umwaka w’amashuri. Yavuze ko uzarenga kuri ayo mabwiriza azahagarikwa muri kaminuza.
Ati “Mbabajwe cyane n’ibyabaye kuri Jane Doe mu 2024, kandi ntewe ubwoba n’uko icyo gikorwa cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyabereye mu muryango wa Cornell.”
Kotlikoff yavuze ko abagore biga muri iyo kaminuza bakomeje kwibaza niba batekanye, ashimangira ko ubuyobozi bugomba kwemera aho butakoze neza, bugafata ingamba zifatika.
Ayo mahuriro amaze imyaka myinshi muri kaminuza zo muri Amerika, aho abanyamuryango baba, bakigira kandi bagasabana. Icyakora, yagiye avugwaho kunywa inzoga nyinshi, ibirori n’imihango iteje akaga yo kwakira abanyamuryango bashya.
Umwunganizi wa Doe, Thomas Giuffra, yavuze ko ikirego kigamije gutuma Cornell ivugurura uko yakira ibirego by’ihohoterwa. Yagaragaje ko ingamba zatangajwe zifasha, ariko zaje zitinze ku buryo zitashoboye kurinda uwo mugore.
Cornell yanatangaje ko izongera abakozi bafasha abahuye n’ihohoterwa kurimenyesha no kubona ubufasha. Umwunganizi wa Doe yavuze ko yavuye mu ishuri nyuma y’ibyamubayeho.
Itegeko rya Amerika ryitwa Title IX risaba kaminuza gufasha abahuye n’ihohoterwa gukomeza kwiga. Cornell izemerera abapolisi ba New York bahuguwe mu gukorana n’abahuye n’ihungabana gukora iperereza, baganire n’abifuza kuregera inzego z’ubutabera, bategure raporo zigenewe inzego zibishinzwe.
Umushinjacyaha wa Tompkins County, Matthew Van Houten, yavuze ko mu 2024 yakiriye inyandiko y’amapaji atandatu yasinywe na Doe n’ubutumwa bwa Snapchat, nubwo iperereza rya kaminuza ryari rifite inyandiko amagana. Ubwo butumwa bwamamazaga ko abagabo bashoboraga gukorana imibonano mpuzabitsina na Doe nta kiguzi.
Van Houten yanenzwe kudakurikirana abakekwaho icyaha no kutabaza ubwe uwahohotewe n’abatangabuhamya. Guverineri Kathy Hochul yahaye Letitia James, Umushinjacyaha Mukuru wa New York, inshingano zo gukora iperereza kuri iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!