00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Comey wayoboraga FBI yemeye gutanga ubuhamya bw’uko u Burusiya bwafashije Trump

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 21 May 2017 saa 11:25
Yasuwe :

James Comey uheruka kwirukanwa igitaraganya ku mwanya w’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza (FBI) yemeye ko agiye gutanga ubuhamya imbere ya Komite y’Urwego rw’Iperereza yashyizweho n’abasenateri (Senate Intelligence Committee), ku mikoranire ya hafi hagati y’u Burusiya na Donald Trump, mu gihe cy’amatora aheruka mu mpere za 2016, yamusize ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu cyumweru gishize, nibwo Trump yafashe umwanzuro utunguranye wo kwirukana Comey muri FBI. Mu mpamvu yatanze harimo ko atari agifite ubushobozi bwo kubahiriza inshingano ze uko bikwiye.

Uretse kumushinja ko atari agishoboye, byanavuzwe ko yaba amuhoye gukomeza gucukumbura uruhare u Burusiya bwagize mu matora aheruka.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo Comey yasabwe kuzatanga ubuhamya imbere ya komite yashyizweho n’abasenateri. Ni ubuhamya azatangira mu muhezo.

Umuyobozi Mukuru w’iyo komite, Senateri Richard Burr, yatangaje ko yizeye ko ubuhamya bwa Comey buzavanaho urwikekwe itangazamakuru ryasize mu banyamerika.

Yagize ati “Iyi komite itegeje kwakira ubuhamya bw’uwahoze ayobora FBI buzaba bufite agaciro gakomeye mu gusesengura uruhare rw’u Burusiya mu matora ya Amerika mu 2016.”

Comey wayoboraga FBI yemeye gutanga ubuhamya bw’uko u Burusiya bwafashije Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages