Ni ibintu byabayeho nyuma y’ibyumweru bibiri umukoresha we na we ahagaritswe azizwa ibyaha by’ihohotera yakoreraga abandi basirikare.
Uyu mugore ufite imyaka 44, amakuru atangazwa na Dail Mail avuga ko abazi iby’iperereza kuri iki kibazo, bemeza ko ibisindisha yanyoye ari byo byabaye intandaro yatumye agaragaza iyo myitwarire idahwitse nubwo ubusanzwe yari afite ibigwi byo kuba amaze imyaka 20 mu gisirikare cya Amerika.
Kugeza none ntibiramenyekana niba uyu mugore byaramuviriyemo guhagarikwa gusa bivugwa ko anakurikiranyweho ibyo guhoza abandi bagabo ku nkeke, ndetse umuvugizi w’igisirikare cya Amerika, Adrian Patoka yavuze ko “kuri ubu, nta makuru dufite yo gutangaza kuri iki kibazo.”
Mugenzi we na we ufite ipeti rya Colonel, Jonathan Chung, ari na we wari umukoresha wa Meghann Sullivan, yari aherutse guhagarikwa azizwa imiyoborere mibi no guhohotera abo yayoboraga ababwira nabi no kurenga ku yandi mategeko agenga umwuga wabo.
Imibare yo mu 2021 itangazwa n’Ishami ry’Igisirikare muri Amerika, igaragaza ko abasirikare b’abagabo bakorerwa ihohotera rishingiye ku gitsina, bangana na 10 % aho buri mwaka haboneka ibirego by’abagera ku bihumbi 14 mu gisirikare cy’icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!