00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Colombia yashyizeho iminsi itatu yo kunamira abishwe n’umutingito

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 August 2026 saa 08:24
Yasuwe :

Colombia yatangaje iminsi itatu y’icyunamo cyo kunamira abazize umutingito wahitanye abantu barenga 200, unasenya inyubako nyinshi mu Burengerazuba bw’icyo gihugu.

Uyu mutingito wabaye ku wa Mbere wari uri ku kigero cya 7,4, uba uwa mbere ukomeye wibasiye Colombia muri iki kinyejana.

Colombia yatangaje ko amabendera ku nyubako za Leta ndetse no kuri ambasade za Colombia mu mahanga azururutswa kugeza hagati, mu rwego rwo “kunamira abantu bose bapfuye”, bamaze kugera kuri 216.

Mu mijyi ya Pereira na Cali, abashinzwe ubutabazi bakomeje by’ubutabazi, bashakisha abagwiriwe n’inyubako.

Byari ibyishimo ubwo abatabazi bakuraga Daniela Largo w’imyaka 32 mu bisigazwa by’inzu ya hoteli yo muri Pereira, nyuma y’amasaha 35 yari amazemo.

Abantu benshi barokotse baraye hanze, bamwe kubera ko inzu zabo zari yangiritse, abandi batinya indi mitingito ishobora gukurikiraho.

Ibihumbi by’abantu bajyanye amazi, ibiribwa n’ibindi bikoresho mu duce twibasiwe, mu gihe ku bigo byo gutanga amaraso hari imirongo miremire y’abantu bari bagiye kuyatanga.

Perezida Abelardo de la Espriella, wari wararahiriye imirimo mishya ku wa Gatanu, yatangaje ibihe bidasanzwe ndetse ku wa Kabiri, ubwo yari yasuye Pereira, asezeranya inkunga yo kwishyura ubukode ku miryango yibasiwe n’uyu mutingito.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje inkunga y’ubutabazi ingana na miliyoni 15,5$.

Colombia yashyizeho iminsi itatu yo kunamira abishwe n’umutingito

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages