Umwe mu bayobozi b’inabo muri Colombia yabwiye AFP ko iyi ndege yari itwaye abasirikare babarirwa muri 80. Ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu byatangaje ko ubwo iyi ndege yakoraga impanuka yari itwaye abarenga 100.
Indege yahanutse igeze mu Mujyi wa Puerto Leguízamo mu ntara ya Putumayo.
BBC yanditse ko abashinzwe ubutabazi boherejwe aho impanuka yabereye barokora abantu 57 bakiri bazima.
Minisitiri w’Ingabo wa Colombia Pedro Sánchez yavuze ko indege yakoze impanuka ikomeye ariko hatatamenyekana abayiguyemo.
Perezida wa Colombia, Gustavo Petro yatangaje ko yizeye ko nta bantu bapfira muri iyi mpanuka ariko anahamya ko azakora ibishoboka ntihagire ubuzima bw’abana b’igihugu bongera kugwa mu mpanuka itagombaga kubaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!