Ibi ni ibyatangajwe n’inzego z’ubutabazi, zigaragaza ko 57 barokotse bahise bajyanwa mu bitaro biro hafi aho, abandi batatu bagishakishwa.
Iyi ndege yahanutse ku wa 23 Werurwe 2026, ubwo yari ikimara guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Puerto Leguizamo.
Yari itwaye abantu 128, barimo ingabo zirwanira mu kirere 11, abasirikare 115 n’abapolisi babiri. 57 barokotse ndetse 30 muri bo ntabwo bakomeretse bikabije.
Amashusho yakwirakwiye hirya no hino agaragaza ko abaturage baturiye agace iyi ndege yaguyemo babanje gukora ibikorwa by’ubutabazi bakura abarokotse mu ndege.
Bikekwa ko iyi indege yaba yaragonganye n’ikintu izamuka cyatumye ihita ihanuka ndetse iri guhanuka ibaba ryayo ry’ibumoso ryagonze igiti, ibyatumye indege ihita iturika nk’uko byavuzwe n’umwe mu bashinzwe kurwanya inkongi y’umuriro, Eduardo San Juan Callejas.
Inzego z’umutekano zatangaje ko zikomeje iperereza ngo hamenyekane icyateye ihanuka ry’iyi ndege.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!