Ni impanuka yabaye ku itariki 4 Gicurasi 2026. Ikigo gishinzwe ubucukuzi muri Colombia ni cyo cyemeje iby’iyo mpanuka yabereye mu kirombe cyitwa La Trinidad kiri munsi y’ubutaka mu gace ka Sutatausa, kari mu majyaruguru y’umurwa mukuru Bogota.
Iyo mpanuka ikiba abakozi 15 mu bari barimo bahise babura uko basohoka baheramo ariko hakorwa ubutabazi bakurwamo abagera ku icyenda bapfuye abandi batandatu bakomerekejwe bajyanwa kwa muganga.
Amakara acukurwa muri icyo kirombe ni amakara aboneka kure cyane munsi y’ubutaka aba yarakozwe mu buryo kamere nk’uko kuri peteroli bigenda noneho akifashishwa mu gutanga ingufu z’amashanyarazi.
Umuyobozi mu gace ka Cundinamarca, icyo kirombe giherereyemo, Jorge Emilio Rey, yatangaje ko iryo turika rishobora kuba ryatewe n’ukwiyongera kw’imyuka yirundanyije bituma bibyara uguturika gukomeye.
Yihanganishije imiryango y’ababuze ababo ndetse agaragaza ko ubuyobozi burakomeza kuba hafi abakomeretse n’imiryango y’abasigaye.
AFP yatangaje ko icyo kirombe cyabaye gifunzwe by’agateganyo ku baturage uretse gusa abashinzwe ubutabazi bashobora kuhinjira.
Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Colombia cyatangaje ko cyari cyasuye icyo kirombe ku wa 9 Mata 2026, gitanga inama ku bakiyobora ko bashaka uko bagabanya imyuka irimo gaze metane yaturukagamo yari ikomeje kwiyongera babona ishobora guteza ikibazo.
Umwe mu bavandimwe b’uwaburiye ubuzima muri iyo mpanuka utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye AFP ko abakozi b’icyo kirombe bari bamaze iminsi baraburiwe kenshi ku bijyanye n’imyuka ishobora guteza ibyago ariko bica amatwi.
Mu birombe bicukurwamo amakara impanuka zishingiye ku myuka zigenda ziyongera kuko haba ari munsi y’ubutaka imwe ikabura uko isohoka kandi hakorerwa ibikorwa birimo ibinyabutabire.
Iyo myuka iyo imaze kubamo myinshi cyane nka gaze methane hakagira nk’udushashi tw’umuriro duhura na yo biteza iturika rikomeye rikurikirwa n’inkongi y’umuriro.
Impanuka zo mu birombe by’amakara muri Colombia zikunze kubaho kenshi kandi akenshi zigahitana abantu, cyane cyane mu birombe bitemewe n’amategekp cyangwa bikorerwamo mu buryo butujuje ibisabwa, aho akenshi biterwa no kuburamo umwuka uhagije.
Nko muri Gashyantare uyu mwaka, abakozi batandatu bahitanywe n’iturika ryabereye mu kirombe cy’amakara kitari cyemewe n’amategeko mu gace ka Guacheta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!