Dr John Rutayisire perezida wa CNLG yavuze ko muri uwo mwaka w’ingengo y’imari bakoze byinshi birimo gutegura ibikorwa byo kwibuka, ubukangurambaga bwo kurwanya Jenoside no gukora ubuvugizi bwo gufasha abarokotse.
Ariko nkuko TNT yabitangaje, ngo Rutayisire yagaragaje ko hari ibitarakozwe kubera ingengo y’imari idahagije, nko kubika neza inyandiko n’imanza za Gacaca mu buryo bugezweho.
Umwaka ushize CNLG yahawe miliyari ebyiri zivuye mu ngengo y’imari ya Leta, ariko iza kubona andi asaga miliyoni 117 avuye mu baterankunga.
Inyandiko n’imanza za Gacaca zigomba kubikwa mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga, mu rwego rw’umutekano kugira ngo zitazabura, ndetse bikanafasha kuboneka bworoshye.
Yaragize ati “Hari bimwe muri ibyo bikorwa byatangiye. Ariko gushyira izo nyandiko muri mudasobwa bikeneye indi ngengo y’imari kugira ngo bigende neza.”
Inyandiko zirimo imanza za Gacaca ziri mu masanduku, zikaba zibitswe ku Kicaro gikuru cya Police Kacyiru.



















TANGA IGITEKEREZO