00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CIA yashyize hanze inyandiko zerekana ko Amerika yari yaraburiwe mbere y’ibitero bya Al-Qaeda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 September 2026 saa 09:12
Yasuwe :

Urwego rw’Ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA, rwashyize ahagaragara inyandiko zirenga 100 zari zaragenewe ba Perezida Bill Clinton na George W. Bush, zigaragaza amakuru y’ubutasi bari barahawe ku byerekeye Al-Qaeda na Osama bin Laden mbere y’ibitero byo ku wa 11 Nzeri 2001.

Imwe mu nyandiko yo ku wa 10 Nzeri 1998 yari yaraburiye Perezida Clinton ko itsinda rifitanye isano na Bin Laden rishobora gukoresha indege irimo ibiturika rikayigongesha umwe mu mijyi ya Amerika. Nyuma y’imyaka itatu, ibyihebe byakoresheje indege enye mu bitero byibasiye World Trade Center, Pentagon n’ahandi.

Inyandiko zashyizwe hanze zigaragaza ko mu myaka yabanje, CIA yari yarakomeje kuburira ko Bin Laden ashobora kugaba ibitero muri Amerika cyangwa ku nyungu zayo hanze.

Hari amakuru yavugaga ko Al-Qaeda yashoboraga kwibasira uduce tumwe tw’i Washington, gushaka ibikoresho byo gukora intwaro za kirimbuzi, gukoresha intwaro z’uburozi cyangwa gushimuta abaturage ba Amerika..

Raporo ya CIA yo ku wa 6 Kanama 2001 igaragaza ko abantu ba Al-Qaeda bari bamaze imyaka baba cyangwa bagenda muri Amerika, ndetse FBI yari yarabonye ibikorwa biteye amakenga byashoboraga kuba bifitanye isano no gutegura gushimuta indege. Icyo gihe hari iperereza ryakorwaga muri Amerika ku bikorwa bifitanye isano na Bin Laden.

Gusa, iperereza ryakozwe mu 2004 ryanzuye ko nubwo inzego z’ubutasi zari zaratanze imiburo, zananiwe kumenya neza uburemere n’ubwihutirwe bw’akaga, ndetse kutagira imikoranire ihagije hagati y’inzego bituma amakuru yari ahari adahuzwa ku gihe.

Ibitero bya Al-Qaeda byahinduye imiterere y'umutekano w'Isi muri rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages