00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chypre y’Amajyaruguru: Ubwato bwari butwaye abantu 267 bwarohamye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 August 2026 saa 03:52
Yasuwe :

Abantu nibura batandatu bahitanywe n’impanuka y’ubwato bwo mu bwoko bwari butwaye abantu 267, bukarohama mu nyanja muri Chypre y’Amajyaruguru.

Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru, ubwo ubwo bwato bwari buvuye ku cyambu cya Kyrenia muri Chypre y’Amajyaruguru, bugana ku cyambu cya Tasucu giherereye mu Ntara ya Mersin muri Turikiya.

Minisitiri w’Intebe wa Chypre y’Amajyaruguru, Unal Ustel, yavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abantu 267 ubwo bwarohamaga nyuma gato yo kuva ku cyambu. Yatangaje ko kugeza ubu abantu 172 bamaze gutabarwa, mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara abandi bari mu bwato byari bigikomeje.

Amakuru yatanzwe n’inzego z’ubutabazi avuga ko abatabazi bahise batangira ibikorwa byo gushakisha abari mu bwato, aho amashusho yagaragaje abagenzi benshi bari bambaye umwambaro ubafasha kutarohama bari mu mazi hafi y’ubwo bwato.

Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Chypre y’Amajyaruguru, Erhan Arikli, yatangaje ko ibikorwa byo gutabara byahise bitangira.

Inzego z’ubuzima muri Chypre y’Amajyaruguru zatangaje ko ibitaro byo muri ako gace byari byiteguye kwakira abashobora gukomereka cyangwa abandi bakeneye ubufasha bw’ubuvuzi.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana icyateye ubwo bwato kwinjiramo amazi no kurohama. Abayobozi kandi ntibaramenya isosiyete yari itwaye ubwo bwato, kuko hari amasosiyete menshi akora ingendo hagati ya Kyrenia na Tasucu.

Chypre y’Amajyaruguru ni agace ko mu majyaruguru y’ikirwa cya Chypre, kakaba kagenzurwa na Turikiya gusa. Iki kirwa cyagabanyijwemo ibice bibiri kuva mu 1974 nyuma y’amakimbirane ya politiki n’ubutegetsi.

Visi Perezida wa Turikiya, Cevdet Yilmaz, yatangaje ko igihugu cye kiri gutanga ubufasha bwose bukenewe mu bikorwa byo gushakisha no gutabara abari muri ubwo bwato.

Kugeza ubu, ibikorwa byo gutabara no gushakisha abataraboneka biracyakomeje.

Ubu bwato bwari butwaye abantu 267

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages