00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chile: Hashyizweho ibihe bidasanzwe kubera ibura ry’umuriro

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 26 February 2025 saa 10:02
Yasuwe :

Minisiteri y’Umutekano muri Chile, yatangaje ko yashyizeho ibihe bidasanzwe ndetse n’amasaha ntarengwa yo kugera mu rugo kubera ibura ry’umuriro ryatewe n’ikibazo cyabaye mu mashini zitanga amashanyarazi.

Ku wa 25 Gashyantare 2025 nibwo umuriro wabuze mu gihugu hose aho byateje umwijima mu Murwa Mukuru wa Santiago ndetse unangira ingaruka zikomeye ahacukurirwa amabuye y’agaciro mu majyaruguru y’iki gihugu ndetse n’amasoko muri rusange.

Nyuma y’amasaha menshi umuriro utaragaruka, Leta ya Chile yahise itangaza ko hagiyeho ibihe bidasanzwe ndetse hagashyirwaho amasaha yo gutahiraho azajya atangira guhera Saa Yine z’ijoro kugeza Saa kumi n’Ebyiri za mu gitondo.

Minisitiri w’Umutekano muri Chile, Carolina Toha, yatangaje ko ibura ry’umuriro ritatewe n’ibitero bikorwa binyuze ku ikoranabuhanga (cyber attack) ahubwo ryatewe n’uko imashini zitanga ingufu z’amashanyarazi zagize ikibazo.

Minisiteri y’Umutekano yatangaje ko yohereje ingabo mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo barebe ko iryo tegeko rikurikizwa.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe amashanyarazi muri iki gihugu (CEN), Ernesto Huber, yavuze ko nta gihe bari bafite cyo kugarura umuriro, ariko ibice bimwe byo mu Majyaruguru no mu Majyepfo byatangiye kuwubona.

Ernesto yatangaje ko bari gukora iperereza ryimbitse ngo barebe niba nta kindi kintu kidasanzwe cyaba cyateye ibura ry’umuriro.

Ibura ry'umuriro ryatumye hashyirwaho ibihe bidasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .