00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ChatGPT yanze gutanga amafoto asaga 250.000 ya Trump na Kamala Harris yasabwe n’abayikoresha

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 10 November 2024 saa 12:40
Yasuwe :

Ikigo OpenAI cyakoze ikoranabuhanga rya ChatGPT cyatangaje ko cyanze ubusabe bw’abakoresha iryo koranabuhanga, bandikaga basaba amafoto y’abiyamamarizaga kuyibora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

ChatGPT ifite ubushobozi bwo gusubiza ibibazo bitandukanye abayikoresha bayibaza, ikaba yabikora haba mu nyandiko no mu mafoto.

Mu matora yo muri Amerika aherutse, hari abayandikiraga bayisaba kubakorera amafoto ya Donald Trump watorewe kuyobora Amerika na JD Vance uzamubera Perezida hakaba abandi basabaga amafoto ya Kamala Harris watsinzwe na Tim Walz wari kumubera Perezida.

Mu kwirinda ko ayo mafoto ashobora gukoreshwa akabangamira amatora, OpenAI yari yashyizeho uburyo uwandikaga asaba ayo mafoto, yarasubizwaga ibindi bijyanye ariko ntayahabwe.

Mu itangazo bagize bati “Ubu bwirinzi ni ingenzi cyane cyane mu gihe cy’amatora. Ni kimwe mu by’ingenzi dushyiramo ingufu hagamijwe gukumira ko ikoranabuhanga ryacu rikoreshwa mu bushukanyi cyangwa kwangiza.”

Isosiyete yavuze ko izakomeza gukurikirana ChatGPT kugira ngo ibisubizo bibe byiza kandi ari ukuri.

ChatGPT yanze gutanga amafoto asaga 250.000 ya Trump na Kamala Harris

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .