Mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu mujyi wa Wolfsburg, Scholz yavuze ko hagomba gukoreshwa uburyo bwose bushoboka kugira ngo Ukraine yongere kubona amahoro, burimo kuganira n’u Burusiya.
Scholz yakomeje avuga ko u Budage buri gukora ibishoboka ngo bukumire amakimbirane ari hagati ya Ukraine n’u Burusiya kugira ngo iyi ntambara ntizagukire mu muryango wa NATO.
Yagize ati “Dukora uko dushoboye ngo iyi ntambara itaba iy’u Burusiya na NATO."
Yanavuze ko adashyigikiye ko Ukraine ihabwa ibisasu birasa kure cyane mu Burusiya, kuko ngo bidatanga umusanzu mu kugarura amahoro.
Nubwo u Budage bukomeza guha ubufasha Ukraine, Scholz yagaragaje ko igihugu cye kigomba gukomeza gufata imyanzuro yacyo yigenga.
Scholz kandi yashimangiye ko imyanzuro y’amahoro igomba gufatwa hashingiwe ku nyungu za Ukraine n’iza ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock, aherutse kunenga Scholz ku kuba atarashyigikiye ko Ukraine ihabwa inkunga ya miliyari 3 z’Amayero yo kuyifasha guhangana n’u Burusiya.
Baerbock yavuze ko icyemezo cya Scholz kigaragaza gushyira imbere inyungu z’igihugu, aho gushyigikira amahoro n’ubwigenge bw’u Burayi.
Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, akunze kunenga Scholz ku kudafata umwanzuro uhamye mu guha Ukraine izindi ntwaro.
Ku rundi ruhande, u Burusiya bwakomeje kwamagana inkunga ya gisirikare Ukraine ihabwa, buvuga ko ahubwo yenyegeza intambara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!