Amwe muri ayo makosa arimo ajyanye n’inzu yaguzwe miliyoni $200 iherereye i Londres mu Bwongereza, igurwa mu mafaranga ya Kiliziya nk’ishoramari ariko mu buryo butavuzweho rumwe, ku buryo iki igikorwa kirimo gukorwaho iperereza.
Cardinal Becchiu w’imyaka 72, mu 2018 nibwo yahawe umwanya mu bunyamabanga bwa leta ya Vatican, ari na wo ashinjwa ko yakoresheje mu kugira uruhare mu manyanga atandukanye yakozwe ajyanye n’amafaranga n’umutungo bya Kiliziya.
Umwe mu bayobozi ba Vatican yatangaje ko Papa Francis yemeye ubwegure bwe, kandi ko azagumana uburenganzira bwo kwitwa cardinal. Bivuze ariko ko hagiye gushyirwaho undi Papa, we atajya mu kanama gatora.
Mu mwaka ushize wa 2019, Umushinjacyaha mukuru wa Vatican yatangiye gukora iperereza ku bayobozi bamwe kubera amakosa bashinjwa, gusa Cardinal Angelo Becciu ntiyari muri abo. Cardinal Becciu we ahakana amakosa yose ashinjwa.
Papa Francis ni we wamugize cardinal mu mwaka wa 2018, ubwo yatangiraga kuyobora ishami rishinzwe kugira abantu abahire n’abatagatifu. Yari umuntu bivugwa ko bahuraga inshuro nyinshi, ku buryo yari umuntu wubashywe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!