00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAR: Seleka irishyuza USA igihembo cyo gufata umurwanyi wa LRA washakishwaga

Yanditswe na

Honore Munyembabazi

Kuya 10 January 2015 saa 03:53
Yasuwe :

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Seleka wo muri Repubulika ya Centre Afurika (CAR) zirishyuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) igihembo cyagombaga guhabwa uzafata cyangwa agatanga amakuru ku ifatwa rya Dominic Ongwen, wo mu nyeshyamba zo mu mutwe wa LRA, ukomoka muri Uganda.
Izi nyeshyamba za Seleka zirishyuza akayabo ka miliyoni eshanu z’Amadorali ya Amerika, USA yari yaremeye kuzahemba uzafata cyangwa agatanga amakuru yatuma uyu mugabo afatwa.
BBC Afrca ivuga ko umuyobozi w’inyehyamba za (…)

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Seleka wo muri Repubulika ya Centre Afurika (CAR) zirishyuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) igihembo cyagombaga guhabwa uzafata cyangwa agatanga amakuru ku ifatwa rya Dominic Ongwen, wo mu nyeshyamba zo mu mutwe wa LRA, ukomoka muri Uganda.

Izi nyeshyamba za Seleka zirishyuza akayabo ka miliyoni eshanu z’Amadorali ya Amerika, USA yari yaremeye kuzahemba uzafata cyangwa agatanga amakuru yatuma uyu mugabo afatwa.

BBC Afrca ivuga ko umuyobozi w’inyehyamba za Seleka, avuga ko Ogwen yatawe muri yombi n’izi nyeshyamba, mu mirwano bahuriyemo n’umutwe wa LRA, mbere yo kumushyikiriza ingaboza Amerika zikorera muri iki gihugu.

Ariko ubuyobozi bwa USA bwo buvaga ko Domic Ogwen yishyikirije izi nyeshyamba ku bushake mbere yuko nazo zimushyikiriza ingabo za Amerika zikorera muri iki gihugu.

Dominic Ogwen yashyikirijwe ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri iki cyumweru.

Dominic Ogwen, uvugwa kuba yungirije Joseph Kony ku buyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za LRA, arashakishwa n’Urukiko mpanabyaha (ICC) kubera ibyaha ashinjwa byo kwinjiza abana mu gisirikara ndetse n’ibyo gufata abagore ku ngufu.

Kuri uyu wa gatanu bamwe mu badepite mu Nteko Inshinga Amategeko ya Uganda, bo mu bwoko bwa Acholi, basabye umukuru w’iki gihugu –Yoweri Museveni ko yababarira Ogwen n’izi nyeshyamba ku byaha ziregwa.

Banamusabye kandi ko Ogwen atakoherezwa mu Rukiko Mpanabyaha (ICC), umukuru w’iki gihugu afata nk’urwibasira umugabane wa Afurika, ahubwo akaburanishwa n’inkiko za Uganda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages