Canada yasobanuye ko mu gihe Trump yashyira mu bikorwa uyu muhigo, bimwe mu bicuruzwa biva muri Amerika birimo imitobe n’ibikoresho bikoze mu byuma bizazamurirwa imisoro.
Trump yavuze ko azazamura iyi misoro mu gihe Canada itashyiraho ingamba zihamye zo gukumira abimukira badafite ibyangombwa binjira muri Amerika baturutseyo.
Ku wa 15 Mutarama 2025, abayobozi b’intara zo muri Canada barahuriye kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buryo bwo kurwanya umugambi wa Trump. Abenshi bashyigikiye igitekerezo cyo kwihimura, bamwe muri bo bagaragaza ko harimo imbogamizi.
Guverineri w’Intara ya Ontario, Doug Ford, yasabye ko hajyaho ingamba zikomeye, mu gihe mugenzi we wa Alberta, Danielle Smith, yanze ko zijyaho kuko zakwangiza ubukungu bw’intara abereye umuyobozi na Canada muri rusange.
Ford yagize ati "Ntabwo wakwemera ko umuntu agukubitisha inyundo mu mutwe, ngo wowe ntumwishyure inshuro zikubye kabiri."
Smith we yagize ati “Alberta ntiri bwemere gushyira imisoro ku bicuruza by’ingufu z’bikomoka kuri peteroli n’ibindi bicuruzwa, cyangwa ngo ishyigikire ihagarikwa ry’ibyo bicuruzwa."
Canada ikomeje kuganira na Amerika kugira ngo yirinde kuzamura iyi misoro, ishimangira akamaro k’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi burimo ubworoherane.
Mu rwego rwo gukumira abimukira binjira muri Amerika, Canada isabwa gushora miliyoni 900 z’Amadorari mu kugura ibikoresho birimo indege zitagira abapilote, kajugujugu n’izindi ngamba zo gukaza umutekano ku mipaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!