Raporo yakozwe n’umuhanga mu buvuzi w’Umunya-Canada yagaragaje ko aba bantu barimo n’abana bafite ibimenyetso birimo isereri, kuruka, guta ubwenge bigaragaza ko ubwonko bwabo bushobora kuba bwarakomeretse.
Canada ivuga ko itemera ibivugwa ko ubu burwayi bwagaragaye ku bakozi ba Ambasade na bamwe mu bo mu miryango yabo, bwatewe n’igitero bagabweho hakoreshejwe ijwi umuntu atabasha kwihanganira (covert sonic attacks).
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko umwaka ushize iki kibazo cyagaragaye no ku bakozi ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Cuba.
Muri Nzeri Amerika yahise icyura abakozi bayo bakoreraga mu Mujyi wa Havana, ndetse ibuza Abanyamerika gukorera ingendo muri Cuba. Abagera kuri 21 nibo bavugwaho kugira igikomere ku bwonko.
Nyuma y’ukwezi ibi bibaye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cuba, Rodríguez Parrilla, yavuze ko ibivugwa na Amerika ko abakozi bayo batejwe ubu burwayi n’igihugu cye ari ibinyoma bishingiye ku mpamvu za politiki hagamijwe kwangiza umubano w’ibihugu byombi.
Nubwo Abanya-Canada basaga miliyoni imwe basura Cuba buri mwaka, iki gihugu cyemeza ko ubu burwayi buri mu bakozi ba Ambasade butagaragara kuri ba mukerarugendo.



















TANGA IGITEKEREZO