00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada yashyizeho imisoro ya 50% yo kwihimura kuri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2026 saa 12:03
Yasuwe :

Canada yatangaje ko igiye gushyiraho imisoro yo kwihimura kuri Amerika, ireba ibicuruzwa bimwe na bimwe bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho imwe muri yo izagera kuri 50%.

Iyi misoro mishya izagira ingaruka ku bicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 28 z’Amadolari ya Canada (miliyari 20 z’Amadolari ya Amerika), birimo ibyuma, ibikoresho byo mu nzu, amafi ndetse n’imyenda byose byoherezwa muri Canada.

Leta ya Canada yavuze ko urutonde rw’ibicuruzwa bizagerwaho n’iyi misoro rwateguwe hagamijwe guhuza ibicuruzwa byayo byari byashyiriweho umusoro wa 50% na Amerika. Iyi misoro izatangira gukurikizwa ku wa 8 Nzeri.

Iyi ntambwe ije nyuma y’uko ibiganiro by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bikubise igihwereye mu cyumweru gishize, aho buri ruhande rwashinje urundi gushyiraho amananiza atari yoroshye kubahirizwa.

Minisitiri w’Imari wa Canada, François-Philippe Champagne, yavuze ko iki cyemezo cyo kwihimura cyatewe n’imisoro ya 50% ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwashyize ku bicuruzwa bimwe na bimwe bya Canada nyuma y’uko ibiganiro by’ubucuruzi bitagenze neza.

Champagne yavuze ko igisubizo cya Canada “gikwiye kandi gifite ishingiro”, anongeraho ko Leta izatanga miliyari 7,5 z’Amadolari ya Canada mu gufasha abakozi n’ibigo by’ubucuruzi byazagerwaho n’ingaruka z’iyi misoro, hagamijwe kugabanya ubushomeri no gufasha ibigo gukomeza gukora.

Gushyiraho imisoro ku bucuruzi hagati y’ibihugu byombi bifitanye umubano ukomeye mu by’ubucuruzi bishobora kugira ingaruka ku mpande zombi.

Ku ruhande rwa Amerika, White House yavuze ko Canada yahisemo gushyiraho amananiza adakwiye aho gukomeza ubufatanye mu biganiro by’ubucuruzi. Perezida Trump na we yashinje Canada gukoresha nabi umubano w’ubucuruzi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Canada yashyize ku rutonde hafi ibicuruzwa 900 byo muri Amerika bizagerwaho n’iyi misoro mishya, birimo ibyuma n’imyenda, ibikoresho byo mu rugo, ibikomoka ku mata, amafi, ibikoresho bimwe by’ubwubatsi n’imashini.

Canada yatangaje ko yiteguye gufasha abaturage bayo bagirwaho ingaruka n'imisoro yashyize ku bicuruzwa bya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages