00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada: Urukiko rw’Ikirenga rwanze ubujurire bw’Umunyarwanda wahamijwe icyaha cya Jenoside

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 21 December 2014 saa 07:56
Yasuwe :

Urukiko rw’Ikirenga rwa Canada rwanze kumva ubujurire bwa Désiré Munyaneza wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu mu 2009 ahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Munyaneza yari yajuriririye urukiko rw’ikirenga nyuma y’uko urukiko rw’ubujurire rw’i Quebec narwo rwanze ingingo yagenderagaho ajurira, y’uko icyaha ashinjwa kitari mu mategeko ahana ya Canada.
Yashingiraga ku kuba itegeko rihana ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ya (…)

Urukiko rw’Ikirenga rwa Canada rwanze kumva ubujurire bwa Désiré Munyaneza wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu mu 2009 ahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Munyaneza yari yajuriririye urukiko rw’ikirenga nyuma y’uko urukiko rw’ubujurire rw’i Quebec narwo rwanze ingingo yagenderagaho ajurira, y’uko icyaha ashinjwa kitari mu mategeko ahana ya Canada.

Yashingiraga ku kuba itegeko rihana ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Canada mu 2000 kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye mu 1994.

Desire Munyaneza

Munyaneza yari Umuyobozi w’Interahamwe i Butare mu 1994. Yahamijwe ko yagize uruhare mu bwicanyi, gufata ku ngufu, no gusahura.

Ubutabera bwa Canada bwahamije Munyaneza ko yari afite intego yo gutsemba Abatutsi muri Butare no mu makomini yo mu nkengero zayo.

Munyaneza yageze muri Canada mu 1997, atabwa muri yombi mu 2005.

Urubanza rwe rwabereye i Montréal, ariko Urukiko rwakira ubuhamya bw’abatangabuhamya babarirwa muri 60 bo muri Afurika no mu Burayi barimo abatanzwe n’uruhande rushinjura.

Mu batangabuhamya bazwi, harimo Roméo Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni zari mu butumwa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside (MINUAR).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages