Nk’uko tubikesha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwa Polisi ya Hamilton, iki gikorwa cyari kigamije kubaka umubano mwiza hagati ya Polisi y’i Hamilton n’Urubyiruko rw’Abanyarwanda bahatuye.
Cst Tara Copeland, uhagarariye Polisi ya Hamilton yavuze ko umuganda ari igikorwa gihuza abantu.
Ati ”Uyu ni umwanya tubonye kugira ngo twubake umubano urambye n’Abanyarwanda baba muri Canada.”
Jean, umwe mu Banyarwanda bari bitabiriye uwo muganda yashimiye Polisi y’i Hamilton kuba yarabafashije kwifashisha umuganda nk’imwe mu ndangagaciro z’u Rwanda mu gihugu cya Canada.
Uyu ni umuganda wa kabiri ukozwe n’Abanyarwanda baba mu mujyi wa Hamilton nyuma y’uwo bakoze tariki ya 25 Ukwakira 2014 wo gusukura umujyi bagamije kwimakaza uwo muco mwiza mu banyamahanga.
Icyo gihe, imiryango 50 y’Abanyarwanda baba mu mujyi wa Hamilton na polisi yo muri ako gace batunganyije umusozi witwa Mountain Brow Park.



















TANGA IGITEKEREZO