Inkongi yiswe y’umuriro Bald Range yakomeje gukwirakwira, ndetse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu yari imaze gufata ubuso bungana na hegitari 5000. Muri iki cyumweru, yari yanatumye hatangwa amabwiriza yo guhungisha abaturage mu tundi turere two muri ako gace.
Urwego rushinzwe kurwanya inkongi muri British Columbia, rwatangaje ko iyi nkongi yatangiriye nko mu bilometero 15 mu Burengerazuba bwa Summerland.
Akarere ka Summerland, kari nko mu bilometero 45 uvuye i Kelowna, katangaje ko kuri uyu wa Gatandatu umuriro w’amashanyarazi wabuze kubera ingaruka z’inkongi. Kanaburiye abaturage ko bagomba guteka amazi mbere yo kuyanywa, nyuma y’uko amazi atatunganyijwe yinjiye muri mu miyoboro, bitewe n’uko uruganda rutunganya amazi rutakoreshejwe kubera inkongi yari yarusatiriye.
Imibare y’ibarura ryo mu 2021 igaragaza ko Summerland ituwe n’abantu bagera ku 12.000.
Uduce dutandukanye twa Canada, turimo Ontario na Quebec, twibasiwe n’inkongi muri uyu mwaka, aho ubushyuhe bwinshi n’ibihe byumye byatumye umuriro ukwirakwira mu mashyamba y’inzitane. Canada yahawe ubufasha na Mexico, Australia, u Bufaransa na Nouvelle-Zélande mu bikorwa byo guhangana n’izo nkongi.
Muri British Columbia, ubushyuhe bwinshi n’amapfa byongera ibyago byo kwibasirwa n’inkongi, mu gihe imirabyo na yo ishobora gutuma umuriro waduka. Abakozi bagera ku 1500 bashinzwe kuzimya inkongi boherejwe mu duce dutandukanye tw’iyi ntara.
Ikigo Canadian Interagency Forest Fire Centre cyatangaje ko muri uyu mwaka inkongi zimaze kwibasira ubuso bwa hegitari miliyoni 3,9 muri Canada.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!