00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere umugore yatsindiye kuyobora Mexique

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 3 June 2024 saa 08:33
Yasuwe :

Claudia Sheinbaum ari guhabwa amahirwe yo gutsinda amatora yabaye kuri iki Cyumweru muri Mexique, akaba Perezida wa Mbere w’umugore w’icyo gihugu cyo mu Majyepfo y’Umugabane wa Amerika.

Uyu mugore w’imyaka 61 ari guhabwa amahirwe yo gutsinda amatora ku majwi 56% ahigitse umugore mugenzi we bari bahanganiye uwo mwanya, Xóchitl Gálvez.

Naramuka atsinze, byitezwe ko Sheinbaum azatangira imirimo nka Perezida wa Mexique tariki 1 Ukwakira uyu mwaka, asimbuye Perezida Andrés Manuel López Obrador.

Sheinbaum yahoze ari Meya w’umujyi wa Mexico, ari nawo murwa mukuru w’icyo gihugu cyo mu Majyepfo ya Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .