Kuri iyi taliki abanduye Covid-19 bagera kuri 307 930 mu gihe abo yahitanye nabo barenga 5500.
OMS ivuga ko ari ubwa mbere mu gihe cy’amasaha 24 habonetse abantu benshi banduye iki cyorezo kuko umubare munini waherukaga ari uwabonetse ku wa 6 Nzeri aho abari banduye babarirwaga muri 306 857
Ubu bwandu bushya bwiganje mu bihugu nka Brazil, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buhinde.
Mu gihe cy’amasaha 24 mu Buhinde handuye abarenga ibihumbi 94, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika handura abarenga ibihumbi 45, mu gihe muri Brazil handuye abarenga ibihumbi 43.
Kugeza ubu umubare w’abamaze kwandura Covid-19 ku Isi ubarirwa muri miliyoni 28, aho umugabane wa Amerika wonyine wihariye kimwe cya kabiri cyabo.
Iki cyorezo kimaze guhitana abarenga ibihumbi 900 gisa n’icyatangiye kubura umutwe mu bihugu by’i Burayi nk’u Bufaransa, Espagne n’u Butaliyani, aho hari kugenda haboneka amatsinda mashya y’abarwayi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!