Grimpen ni ubwoko bw’indege zikorwa n’uruganda rukora ibikoresho bya gisirikare rwa Saab rwo muri Suède. Brésil yagiranye amasezerano n’uru ruganda mu 2014.
Hemejwe ko hazakorwa indege nk’izi 36 ariko 15 muri zo zigateranyirizwa mu ruganda rwa Brésil rukora indege rwa Embraer.
Saab itangaza ko yizeye ko izakoresha Brésil nk’ahantu heza ko kongera umubare w’indege yohereza mu mahanga.
Umuyobozi wa Saab, Micael Johansson, ati “Ni bwo bwa mbere kuva mu 1937 Saab yashingwa, indege yayo y’intambara ikorewe hanze ya Suède.”
Izi ndege ni zo zigezweho mu bijyanye n’intambara z’ubu ziri kurwanishwa ikoranabuhanga rihambaye, kuko ziba zihuta kurusha umuvuduko w’ijwi, ni ukuvuga kilometero zirenga 1200 mu isaha ariko ishobora kugeza kuri kilometero 2500 mu isaha.
Izi ndege ziba zikoranywe ikoranabuhanga rihambaye zifite za moteri zikomeye, radar zigezweho n’ibindi.
Gripen ishobora kugenda ibilometero 800 irwana itarashiramo amavuta ikaba yatwara missile n’ibindi biremereye bifite ibilo birenga 5300, ndetse yarwanira mu butumburuke bwa metero zirenga ibihumbi 15.
Ifite ubushobozi bwo kugenzura umwanzi no kumenya aho aherereye mu kanya nk’ako guhumbya, ikagira n’ubwo kwihisha umwanzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!