Ku wa 16 Ukuboza 2025, Perezida Donald Trump yatangaje ko abaturage bo muri Burkina Faso biyongereye ku rutonde rw’abatemerewe guhabwa viza yaba iyo kwiga, gutembera, gucuruza, gutura burundu n’izindi.
Icyemezo cya Trump cyafatiwe ibihugu birimo ibyo mu Burengerazuba bwa Afurika biyobowe n’ubutegetsi bwa gisirikare. Aha harimo Burkina Faso na Mali.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Burkina Faso rivuga ko iki cyemezo cyafashwe nko kwihorera ku butegetsi bwa Amerika bwongereye iki gihugu ku rutonde rw’ibihugu bitemerewe visa ya Amerika.
White House yatangaje ko ibihugu bitanu byongerewe ku rutonde rw’ibitemerewe visa yo kwinjira muri Amerika ari ibigaragaza intege nke mu gusuzuma niba abantu bakwiriye kwinjira, no mu gusangira amakuru kugira ngo igihugu gikumire ibibazo by’umutekano.
Icyemezo cyo guhagarika guha visa abaturage ba Amerika cyanafashwe na Mali iri ku rutonde rwa Amerika rw’ibihugu bitemerewe kwinjirayo.
Ku wa 25 Ukuboza 2025, Niger na yo iyobowe n’ubutegetsi bwa gisirikare yatangaje ko ishobora guhagarika guha visa abaturage ba Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!