Ibi yabivuze ku wa 29 Ukuboza 2025, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wo muri Espagne.
Uyu mu perezida yavuze ko ubundi yari yarumvikanye n’umugore we ko azava muri politiki mu 2029 gusa bisa n’ibyahindutseho gato.
Ati “ Iyo aba ari njye ubigena nakomeza kuyobora indi myaka 10.”
Muri iki gihugu haherutse gukorwa amavugurura mu itegeko nshinga cyane cyane ku ngingo zigaruka kuri manda umuntu umwe yemerewe kuyobora n’ibindi bijyanye n’umwanya wa perezida.
Kuri ubu itegeko nshinga ryashyizeho ko umuntu yemerewe kwiyamamariza manda zirenze ebyiri kandi yazitsindira zose akemererwa kuyobora.
Manda ya perezida kandi yakuwe ku myaka itanu ishyirwa ku myaka itandatu.
Icyakora izi mpinduka zatumye amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganyijwe mu 2029 yimurwa ashyirwa mu 2027.
Bivuze ko mu matora ateganyijwe mu 2027, Bukele yemerewe kongera kwiyamamaza ndetse yatsinda akayobora iki gihugu kugeza 2033.
Uyu mugabo azwi cyane ku ngamba zikomeye ashyiraho zo kurwanya ibyaha bitandukanye, nubwo hari abavuga ko izo ngambo zikorerwamo ibindi byaha bikomeye birimo gutoteza abantu, kubica n’ibindi.
Bukele yatangiye kuyobora El Salvador mu 2019, atorerwa kuyobora indi manda mu 2024.
Icyakora kubera amavugurura yabaye mu itegeko nshinga ry’iki gihugu yatumye manda ye ya kabiri izaba imyaka igera kuri ine gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!