Ubwo Trump na Melania byatangazwaga ko banduye Coronavirus, White House yavuze ko bucura bwabo, Barron Trump w’imyaka 14, we ari muzima, gusa nyuma ibipimo bindi byaje kwemeza ko yanduye.
Melania n’umugabo we ubu bombi bamaze gupimwa byemezwa ko iriya virus yashize mu mubiri wabo.
Melania yavuze ko ubwo yamenyaga ko yanduye, intekerezo ze zahise zijya ku mwana we, yibaza niba ari muzima, icyo gihe ngo nta bimenyetso bya COVID-19 yagaragazaga ndetse yarapimwe basanga ari muzima.
Kuri uyu wa Gatatu Trump yavuze ko umwana we ameze neza, hari nyuma y’uko umugore we ahishuriye ko nawe yanduye Coronavirus. Trump yavuze ko Barron yamaze igihe gito arwaye Coronavirus, ati “Sintekereza ko yari abizi ko anayifite, kuko ni abana kandi ubwirinzi bw’umubiri wabo burakomeye, burayirwanya ku kigero cya 99.9%.”
Melania avuga uko yari amerewe ubwo yamenyaga ko yanduye iki cyorezo, yavuze ko ku munsi wa mbere yari afite ibimenyetso bidakanganye ariko ku wakurikiyeho, byariyongereye bizira rimwe. Ngo yatangiye kuzana ibibara ku mubiri we, arakorora ndetse arwara umutwe ku buryo yumvaga yacitse intege.
Gusa uyu mugore ntabwo yigeze ajyanwa mu bitaro nk’uko byagenze ku mugabo we, yagumye muri White House aba ariho abaganga bamwitaho ari. Yavuze ko yavuwe mu buryo bwa gakondo, akarya ibiryo bikungahaye kuri vitamine aho gufata umurundo w’ibinini.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!