Iki kigo cyatangaje ko hagati y’ayo matariki giteganya kuzaba gikora ingendo 42 ngufi na 16 ndende, izigana cyangwa ziva ku Mugabane wa Afurika zikaziyongera nibura kuri 40%.
Iki kigo cyatangaje ko mu kuzahura ibikorwa byacyo, kizazamuraho 12% kugeza ku wa 25 Ukwakira. Kugeza ubu aho iki kigo gikora urugendo buri munsi ni Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Biteganywa ko hazagenda hiyongeraho n’izindi ngendo nyinshi zirimo izigana Banjul, Bujumbura, Dakar, Douala, Entebbe, Freetown, Kigali, Kinshasa, Monrovia na Yaoundé.
Biteganywa ko mu kuzamura izi ngendo, izigana i Kigali uyu mwaka uzarangira zimaze kuba ebyiri mu cyumweru, mu gihe ubu ari rumwe.
Iki kigo giteganya ko nibura ingendo zihuza imigabane zizaba zikorwa na Brussels Airlines muri iyi minsi ari izizaba zigana muri Afurika, hanze yayo zikazatangira muri Gashyantare zigana ku kibuga cy’indege cya John F. Kennedy i New York, ari nabwo hazongerwaho urugendo rugana i Luanda muri Angola.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!