Umwe muri abo bantu babiri, yaje gupimwa basanga nta Ebola afite.
Umugabo w’imyaka 37 wari uherutse kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iki cyorezo cyibasiye cyane, yagaragaje ibimenyetso birimo umuriro, bituma afatwa nk’ukekwaho kwandura Ebola, nk’uko byatangajwe na Leta ya São Paulo ku wa Gatandatu.
Uyu mugabo yashyizwe mu kato mu Kigo cya Emilio Ribas gishinzwe indwara zandura kiri i São Paulo.
Ku Cyumweru, abayobozi bavuze ko uyu murwayi basanze arwaye méningite ikomeye, ariko hakomeje gukorwa ibindi bipimo byo kureba niba yaba afite Ebola.
Undi mugabo na we yashyizwe mu kato i Rio de Janeiro, nyuma yo kugera muri Brésil avuye muri Uganda ku wa 22 Gicurasi, akagaragaza ibimenyetso birimo inkorora, imbeho ndetse n’impiswi, nk’uko abayobozi bo muri ako gace babitangaje.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Rio bwatangarije AFP ku Cyumweru ko uyu mugabo basanze arwaye malaria, ariko ko “ikibazo cye kigikomeje gukurikiranwa.”
Ku Cyumweru, Minisiteri y’Ubuzima ya Brésil yatangaje ko ibipimo by’uwo mugabo byagaragaje ko “nta Ebola afite,” ariko akomeza kuguma mu kato kugeza iperereza rirangiye.
Kuva icyorezo cya Ebola cyatangazwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 15 Gicurasi, abantu barenga 250 bamaze gupfa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!