00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brésil yareze BYD y’Abashinwa iyishinja ubucuruzi bw’abantu

Yanditswe na Uwayisaba Innocent
Kuya 28 May 2025 saa 06:35
Yasuwe :

Brésil yajyanye mu nkiko Ikigo cy’u Bushinwa gikora imodoka z’amashanyarazi cya BYD n’ibindi bigo bibiri cyahaye akazi, ibishinja ibikorwa by’ubucuruzi bw’abantu no gufata abakozi nabi.

Ni ibyaha BYD ishinjwa ko yakoreye mu mirimo yo kubaka uruganda rwayo muri iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo.

Ibi byatangajwe nyuma y’iperereza ryatangiye kubera ikirego cyatanzwe n’umuturage kuri ibyo bikorwa, utarabashishe gutangazwa amazina.

Ku ikubitiro Brésil yatabaye Abashinwa barenga 220 bakuwe mu Bushinwa bakaza gukoreshwa imirimo y’agahato muri urwo ruganda.

Abo bakozi bari babayeho mu buzima bubi, barambuwe pasiporo zabo, bakanakoreshwa amasaha y’umurengera bataruhuka, baba ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse nta buryo buhamye barindiwe umutekano bafite.

Bamwe baryamaga ku bitanda bitagira imifariso cyangwa ndetse abagera kuri 31 bagasangira ubwiherero bumwe, ubona ko babayeho nabi, nta maseserano y’akazi bafite.

Ubushinjacyaha bwasanze hafi 70% by’imishahara y’abakozi yarafatiriwe ndetse bagasabwa ikiguzi cyo hejuru ngo harangizwe amasezerano yabo.

Imirimo yo kubaka urwo ruganda na yo yabaye ihagaritsw.

Ubushinjacyaha bwa Brésil buri gusaba BYD n’ibigo bibiri yahaye akazi, arenga miliyoni 45,5$ nk’agaciro k’ibyangijwe.

Uru ruganda BYD yari iri kurwubaka mu mu Mujyi wa Camacari uherereye mu Majyaruguru y’uburengerazuba bwa Brésil.

Byari biteganyijwe ko ruzatangira gukora mu 2025 rukaba urwa mbere BYD igize hanze ya Aziya. Rwubatswe muri Brésil kuko ari ho uru ruganda rw’Abashinwa rwabonaga isoko ryagutse ry’ejo hazaza.

Imirimo yo kubaka uruganda rwa BYD muri Brésil yahagaritswe
BYD ikora imodoka z'amashanyarazi zigezweho iri gushinjwa ubucuruzi bw'abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages