00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brésil yagabanyije amasaha y’akazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 May 2026 saa 03:37
Yasuwe :

Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko ya Brésil batoye impinduka mu itegeko nshinga zigamije kugabanya amasaha y’akazi mu cyumweru akagera kuri 40 avuye kuri 44.

Reuters yanditse ko Perezida Luiz Inacio Lula da Silva ateganya kwifashisha izi mpinduka mu kongera guhatanira kuyobora igihugu.

Iki cyemezo nikiramuka gifashwe bizatuma inzego zimwe nk’iz’ubucuruzi zitongera gusaba abakozi gukora iminsi itandatu mu cyumweru. Bivuze ko bazaba bakora amasaha umunani ku munsi, bikaba iminsi itanu nk’uko bimeze mu Rwanda.

Perezida Luiz Inacio Lula da Silva ati “Ikirenze ku masaha asanzwe, tugiye guha abakozi uburenganzira bwo kumarana igihe n’imiryango yabo, kugira umwanya wo kuruhuka no kubaho ubuzima bwa nyuma y’akazi.”

Izi mpinduka bizasaba ko zemezwa na Sena, ariko iramutse igize ibyo ihindura byasubizwa mu Badepite.

Mu gihe bizaba byemejwe, amasaha abiri ya mbere azakurwaho mu mezi abiri nyuma y’uko itegeko ritangiye gukurikizwa, andi abiri azakurweho nyuma y’umwaka.

Impinduka kandi zitegeka ko habaho iminsi ibiri y’ikiruhuko ku mukozi buri cyumweru kandi umushahara ntugabanywe. Guverinoma ya Brésil yatangaje ko ibi bizakorwa ku bakozi barenga miliyoni 37.

Perezida Luiz Inacio Lula da Silva yavuze ko bagamije gufasha abakozi kumarana umwanya n'imiryango yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages