Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru, Polisi yo muri iki gihugu yasatse urugo rwe muri gahunda yayo y’iperereza kuri ibi byaha bifitanye isano na ruswa. Ni iperereza rigamije kumenya irengero rya miliyoni 3.6 z’amadolari bikekwa ko yanyerejwe.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Brésil byatangaje ko abapolisi bageze mu rugo rw’uyu mugabo, bakahabona ibihumbi 100 by’ama- reais, (asaga miliyoni 17 Frw) n’andi arenga ibihumbi 30 by’ama- reais (asaga miliyoni 5 Frw) yari yahishe mu myenda ye y’imbere.
Ubwo Polisi yageraga mu rugo rwe, yamusanze yambaye “robe”, umwenda wambarwa n’umuntu ugiye cyangwa uvuye mu bwogero. Yahaswe ibibazo byinshi abazwa aho andi mafaranga aherereye, maze bimaze kumurembya, akora mu myenda ye y’imbere akuramo undi mu mufungo w’inote.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!