Bolton kuri ubu uri mu banenga Trump bikomeye yari akurikiranyweho ibyaha 18 bifitanye isano no gucunga nabi amabanga y’igihugu gusa mbere yari yarabihakanye.
Kuri uyu wa 26 Kamena 2026, Bolton yemeye icyaha kimwe cyo kubika mu buryo bunyuranyije n’amategeko inyandiko zirimo amabanga yo ku rwego rwo hejuru ajyanye n’uburyo bwo kurinda umutekano w’igihugu.
Kubera amasezerano yo kwemera icyaha Bolton yagiranye n’Ubushinjacyaha, Bolton ashobora gufungwa kugeza ku myaka itanu, ndetse akishyura ihazabu ya miliyoni 2,25 z’Amadolari.
Iki gihano cyiyongeraho kumara amasaha 100 akora imirimo ifitiye igihugu akamaro no guha abashinzwe umutekano ibisobanuro ku nyandiko z’ibanga yabitse mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Mu rukiko, Bolton yemeye ko yohererezaga umuryango we zimwe mu nyandiko zirimo aya mabanga, agira ati"Yego Nyakubahwa Mucamanza, narabikoze kandi ndabyicuza."
Biteganyijwe ko urukiko ruzasoma umwanzuro w’igihano cye ku wa 28 Ukwakira.
Bolton yirukanwe na Trump mu mpera za 2019. Mu gitabo cye cyasohotse mu 2020 cyitwa "The Room Where It Happened", yashinje Trump kuba umuyobozi utazi ibyerekeye politiki mpuzamahanga.
Nubwo ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byagerageje gusaba inkiko guhagarika itangazwa ry’iki gitabo, umucamanza yabyanze, gisohoka nyuma y’iminsi mike. Ni bwo Minisiteri y’Ubutabera yahise itangiza iperereza.
Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko hari umujura mu by’ikoranabuhanga wigeze kwinjira mu bubiko bw’amakuru bwa Bolton, asangamo izi nyandiko, amuteguza ko ashobora kuzishyira hanze.
Mbere yo gukora kuba umujyanama wa Trump, Bolton yari yarabaye Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye mu gihe cy’ubutegetsi bwa George W. Bush.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!