Ibi urukiko rwabitegetse ku wa 5 Kanama 2025, ubwo rwamenyaga ko yarenze ku byo rwari rwamutegetse.
Bolsonar akurikiranyweho icyaha yo gushaka guhindura ibyavuye mu matora ya 2022 ubwo yiyamamarizaga kuba umukuru w’igihugu agatsindwa na mugenzi we Luiz Inacio Lula da Silva.
Mu rwego rwo kwirinda gushyira igitutu ku rukiko binyuze mu gusaba ubufasha imiryango mpuzamahanga ndetse n’abaturage, urukiko rwategetse ko uyu mugabo ahagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abamushyigikiye ntibemererwe kugira icyo batangaza kuri we cyangwa umuryango we.
Ku wa 3 Kanama 2025, bamwe mu bamushyigikiye barenze kuri ibyo, berekana umuhungu wa Bolsonar ari kuganira n’uwahoze ari umukuru w’ingabo.
Ibi byarakaje umucamanza Alexandre de Moraes wari wategetse amabwiriza ya mbere, avuga ko ibyo bakoze ari gusuzugura urukiko bitwaje ububasha bafite bwa politiki n’amafaranga.
Uyu mucamanza yahise ategeka ko uyu mugabo afungirwa mu rugo rwe, ntiyongere gukoresha telephone cyangwa se ngo asurwe.
Icyakora iki cyemezo nticyaguye neza imiryango mpuzamahanga itandukanye ndetse n’abaturage bashyigikiye Bolsonaro.
Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe politiki mpuzamahanga, rwahise rutangaza ko de Moraes ari gukoresha urukiko kugira ngo acecekeshe Bolsonaro.
Rwagize ruti “Alexandre de Moraes usanzwe yarahanwe na Amerika ku bwo guhonyora uburenganzira bwa muntu, akomeje gukoresha inzego z’ubuyobozi za Brazil kugirango acecekeshe abo bahanganye. Mureke Bolsonaro avuge.”
Ni mu gihe kandi Perezida wa Amerika, Donald Trump muri Nyakanga 2025 yavuze ko azashyiraho imisoro ya 50% kuri Brazil, Bolsonaro nakomeza kuburanishwa atyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!