00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BMW ishobora kugabanya abakozi 8.000

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 July 2026 saa 04:37
Yasuwe :

Uruganda rukora imodoka rwo mu Budage, BMW, rwatangaje ko rushobora kugabanya abakozi bagera kuri 8.000 bitarenze umwaka wa 2027, mu rwego rwo kuvugurura imikorere yarwo.

BMW yavuze ko iri gabanywa ry’abakozi rizibanda cyane ku bakozi bakora imirimo yo mu biro, mu gihe abakozi bakora mu nganda no ku mirongo ikorerwaho imodoka batazagerwaho n’iki cyemezo.

Abakozi ba BMW mu Budage bazahabwa amahirwe yo kuva mu kazi ku bushake binyuze muri gahunda y’ingurane, aho bazahabwa amafaranga yo kubafasha gutangira ubuzima bushya nyuma yo kuva mu ruganda.

Umwe mu bantu bafite amakuru ku mikorere y’uru ruganda yabwiye AFP ati “Abakozi bazagabanukaho abantu bagera kuri 8.000 bitarenze umwaka wa 2027.”
BMW ifite icyicaro mu mujyi wa Munich, iteganya kugera kuri uyu mubare w’igabanywa ry’abakozi binyuze mu buryo busanzwe bwo gusimbuza abakozi ndetse na gahunda yo gusezerera abakozi ku bushake.

Iyi gahunda izareba abakozi bose bo mu Budage badakora mu by’imodoka, aho bazahabwa amahirwe yo kwemera ingurane hagati y’Ukwakira 2026 n’impera za 2027.

Kugeza ubu, BMW ifite abakozi bagera kuri 84.000 mu Budage, mu gihe ku Isi hose ifite abagera kuri 154.000.

BMW ni rumwe mu nganda zikomeye zo mu Budage zitangaje kugabanya abakozi, nyuma y’izindi nka Volkswagen, Mercedes na Audi nazo zafashe ibyemezo bisa n’ibi.

Inganda z’imodoka zo mu Budage ziri guhura n’igitutu cy’inganda zo Bushinwa n’imbogamizi zituruka ku misoro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki cyemezo cya BMW kandi kije nyuma y’uko uruganda rutangaje ko igurishwa ry’imodoka zarwo mu Bushinwa ryagabanutse cyane. Mu mwaka ushize, imodoka BMW yagurishije muri icyo gihugu ni zo zari nke kuva mu 2017, naho izo yagurishije kuva muri Mata-Kamena zagabanutseho 30% ugereranyije n’igihe nk’icyo umwaka wabanje.

BMW ishobora kugabanya abakozi 8.000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages