Iyi sosiyete yizeye ko imodoka zayo nshya z’amashanyarazi zizwi nka Neue Klasse zizayifasha kongera guhangana n’inganda zikora imodoka zo mu Bushinwa nka BYD n’izindi zimaze gutera imbere cyane muri uru rwego.
Ni umuhigo BMW yihaye nyuma y’uko Umuyobozi Mukuru wayo, Milan Nedeljkovic, atangaje impungenge ku musaruro w’uruganda, aho yavuze ko ibibazo biri ku isoko ryayo mu Bushinwa biri mu byagize uruhare mu gutuma inyungu ya BMW igabanyuka.
Mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, umubare w’imodoka BMW icuruza mu Bushinwa wagabanyutseho 30%.
Abasesenguzi bavuga ko BMW yatinze kugeza ku isoko imodoka zayo nshya z’amashanyarazi, mu gihe inganda zo mu Bushinwa bihanganiye isoko ziri kwihuta cyane mu gukora imodoka zifite ikoranabuhanga rigezweho.
Yale Zhang, Umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi ku modoka cya Automotive Foresight kiri i Shanghai, yavuze ko iyo BMW iza gutangiza izi modoka nshya mu myaka ibiri ishize zari kuzana impinduka ikomeye, ariko ko ubu isoko ry’u Bushinwa rimaze guhinduka kandi bigoye ko BMW yihagararaho mu buryo bworoshye.
Imodoka ya mbere ya BMW mu zo mu bwoko bwa Neue Klasse izajya ku isoko ry’u Bushinwa ni iX3 SUV, iteganyijwe gutangira kugurishwa mu Ugushyingo.
BMW yizeye ko iyi modoka izayifasha guhangana n’inganda z’Abashinwa nka BYD, Nio, Geely Zeekr na Xiaomi zimaze gukundwa n’abaguzi kubera ikoranabuhanga ry’imodoka zazo rigezweho.
Mu myaka yashize, inganda zikora imodoka zo mu Budage nka BMW, Audi na Benz Mercedes zari zifite izina rikomeye mu Bushinwa kubera ubuziranenge bw’imodoka zazo zikoresha lisansi na mazutu. Ariko ubu abaguzi benshi b’Abashinwa batangiye kwitabira cyane imodoka z’amashanyarazi zikorwa n’ibigo by’iwabo, kuko zibaha ikoranabuhanga rihuza imodoka na telefone, uburyo bugezweho bwo gufasha umushoferi ndetse n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga.
Kugeza ubu, imodoka zikoresha amashanyarazi mu buryo bwuzuye zigize hafi 46% by’imodoka zigurishwa mu Bushinwa, ariko izigurishwa na BMW zo muri icyo cyiciro zingana na 5% gusa. Imodoka zicuruzwa na BMW mu Bushinwa zagabanyutse mu 2024 no mu 2025, ni mu gihe n’izindi sosiyete z’Abadage nka Mercedes na Audi na zo zagize igabanyuka ry’ibicuruzwa.
BMW yavuze ko ifite ubunararibonye mu Bushinwa kandi ko iri gushyira imbaraga mu gukora imodoka zijyanye n’ibyo abaguzi baho bakeneye, harimo serivisi z’ikoranabuhanga n’uburyo bwo guhuza imodoka n’ibindi bikoresho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!