00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Blinken yatangaje ko Amerika ishobora guhagarika gufasha Ukraine

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 20 July 2024 saa 10:21
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko Igihugu cye gishobora guhagarika ubufasha giha Ukraine.

Ubwo Blinken yari mu Nama y’Umutekano ya ’Aspen Security Forum’ i Washington DC tariki ya 18 Nyakanga 2024, yasobanuye ko ubu bufasha bushobora guhagarara mu gihe Donald Trump yasimbura Perezida Joe Biden ku butegetsi.

Uyu muyobozi yasobanuye ko nubwo ubutegetsi bwa Trump bwahagarika ubu bufasha, ibindi bihugu by’inshuti za Amerika bizakomeza gufasha Ukraine guhangana n’u Burusiya bwayishojeho intambara.

Blinken yagize ati “Ntekereza ko kubuhagarika bishoboka. Ariko icyiza ni uko dufite ibindi bihugu 20 bizakomeza gufasha Ukraine, kandi bishobora kugera muri 30. Hari gahunda y’igihe kirekire kuri Ukraine.”

Nubwo bimeze bityo, Blinken yibukije amasezerano y’umutekano aheruka gusinywa hagati ya Amerika na Ukraine, aca amarenga ko Trump ashobora kwemera kuyashyira mu bikorwa.

Amatora ya Perezida wa Amerika ateganyijwe mu Ugushyingo 2024. Trump yavuze kenshi ko afite uburyo yahagarikamo intambara ya Ukraine n’u Burusiya mu gihe yajya ku butegetsi, ariko ntabwo yabusobanuye.

Trump kandi ni umwe mu banyapolitiki bakomeye banenze gahunda ya Perezida Biden yo gukomeza guha Ukraine inkunga ifite agaciro k’amafaranga menshi, agaragaza ko nta wundi musaruro izatanga, keretse kwenyegeza iyi ntambara.

Antony Blinken yaciye amarenga ko Trump ashobora guhagarika inkunga ya Amerika kuri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .