Nk’uko bigaragara mu iteka rya Perezida Ouattara ryasohotse mu igazeti ya Leta muri Mutarama, Compaoré yemerewe ubwenegihugu ku itariki 17 Ugushyingo 2014, ariko bishyirwa mu bikorwa ku mugaragaro ku itariki 18 Mutarama 2016.
Ubwenegihugu kandi bwanahawe n’umuvandimwe we François Compaoré.
Compaoré yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi kubera uruhare akekwaho mu rupfu rwa Thomas Sankara wahoze ayobora Burkina-Faso.
Kuba yabaye umuturage wa Côte d’Ivoire bishobora kugira ingaruka ku itabwa muri yombi rye hakurikijwe izo mpapuro, kuko Cote d’Ivoire idashobora kumufata kandi akaba yanakwitwara nk’umuturage wayo aho agiye hose, mu gihe ku mpapuro zimuta muri yombi handitseho ko ari umunya-Burkina Faso.
RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko abayobozi ba Côte d’Ivoire banze kugira byinshi batangaza kuri uku guhabwa ubwenegihugu kwa Compaoré.
Bamwe mu bashyigikiye Compaoré bishimiye iki gikorwa ndetse bavuga ko mu gihe ubutegetsi buriho bwiteguye kumuha ubutabera butabogamye nta kizatuma ataza kuburana, mu gihe abatavuga rumwe na we bo bagaragaje ko iki gikorwa giteye isoni ndetse bemeza ko yasabye ubwenegihugu kugira ngo abone uko acika ubutabera kuko azi neza ko Côte d’Ivoire itajya yohereza abaturage bayo kuburanira mu bindi bihugu.



















TANGA IGITEKEREZO