Iki kiganiro Gates agaragaramo ari kuganira n’umukinnyi akaba n’uwigeze kuba minisitiri, Smriti Irani, bavuga ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.
Ni ibintu byatumye abagikurikira bacika ururondogoro kuko batari biteze ko uyu mugabo ashobora kuba yakigaragaramo.
The Bill & Melinda Gates Foundation, umuryango washinzwe na Bill Gates, umaze igihe kinini ufasha ubuyobozi bwa leta ya Uttar Pradesh na Bihar mu Buhinde mu kugabanya umubare w’impfu z’ababyeyi n’abana bapfa babyara.
Izi leta ebyiri zifite umubare munini w’abaturage, zakunze guhura n’ibibazo, gusa uko iminsi yagiye igenda, imibare igaragaza ko hari impinduka mu mibereho y’abaturage bazo.
Gusa ariko bivugwa ko hagikenewe ubukangurambaga bufatika muri iki gihugu kuko hakiri imico itsikamira abagore. Ni yo mpamvu filimi n’ibiganiro nka Kyunki Saas Bhi Kabhi Bahu Thi ziri gukinwa kugira ngo zisakaze ubutumwa bw’ibikenewe guhinduka.
Iki kiganiro cyanditse amateka mu Buhinde, cyatangiye gutambuka kuri televiziyo mu 2000. Kimaze imyaka 25 kiri mu bikunzwe mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!