00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bill Gates yasabye ko hari imirimo imwe iharirwa abantu, igakumirwamo AI

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2026 saa 12:41
Yasuwe :

Bill Gates yasabye ko mu gihe kiri imbere hashyirwaho imirimo imwe n’imwe igomba gukomeza gukorwa n’abantu, nubwo ubwenge buhangano, AI, bwaba bushobora kuyikora neza cyangwa vuba kurusha bo.

Mu nyandiko yagarutse ku ngaruka AI ishobora kugira ku isoko ry’umurimo, Gates yavuze ko iterambere ryayo rishobora kugera aho guhugura abakozi ngo bajye mu yindi mirimo bitazaba bigihagije, kuko AI izaba ishoboye gukora byinshi cyane.

Ni ho yahereye atanga igitekerezo yise “Human Reserved”, aho sosiyete yahitamo ko hari imirimo cyangwa inshingano zigomba kuguma mu maboko y’abantu, nubwo AI cyangwa robots zaba zishoboye kuzikora.

Yatanze urugero ku kwita ku bana no kuba umwe mu bagize inteko y’abaturage ifasha urukiko gufata icyemezo, avuga ko hari inshingano umuntu akwiriye gukomeza kugira.

Ku mirimo nk’uburezi n’ubuvuzi, Gates ntabwo ashyigikiye ko AI ihagarikwa ahubwo avuga ko abantu bakomeza kuyikora, AI ikabafasha kurushaho kunoza ibyo bakora.

Yanavuze ko hari abakozi bashobora kurindwa gusimbuzwa AI by’agateganyo.

Gates anasaba ko harebwa uburyo AI na robots byasoreshwa, kugira ngo ibigo bitabona inyungu nyinshi mu gusimbuza abakozi imashini.

Avuga ko mu buryo bwagutse, imirimo igera kuri 40% ishobora kubanza guharirwa abantu. Gusa asanga AI izagira ingaruka zikomeye ku isoko ry’umurimo.

Bill Gates yasabye ko hari imirimo imwe iharirwa abantu nubwo AI yaba ifite ubushobozi bwo kuyikora neza kubarusha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages