Yavuze ko uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitita ku kurwanya iki cyorezo biteye agahinda.
Ati “Igiteye agahinda ni uko Amerika ititaye kuri iki cyorezo. Yemeye ko bongera gufungura ibikorwa mu gihe ubwandu bwari bukomeje kwiyongera.”
Gates washinze Microsoft unagira uruhare mu gushyigikira imishinga igamije gutuma abantu bagira imibereho myiza, yavuze ko ingamba zafashwe mu kurwanya iki cyorezo zidahagije.
Ku bwe, abona ari uko zahuriranye n’igihe cy’impeshyi ubusanzwe gifasha mu kudakwirakwira kw’agakoko, ariko nyuma y’umwaka ngo nibwo ingaruka zishobora kugaragara kurushaho.
Bill Gates n’umugore we Melinda bamaze gutanga asaga miliyoni 350 z’amadorari ya Amerika mu rugamba rwo guhangana na Coronavirus binyuze mu muryango bashinze bise Bill & Melinda Gates Foundation.
Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyoboye ibindi bihugu ku Isi mu kugira ubwandu bwinshi n’abanduye miliyoni 4.5. Abamaze gupfa bo bagera ku bihumbi 153.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!