Biden yavuze ko Amerika yaciye intege abari bashyigikiye Assad, ati "Ibikorwa byo kugaba ibitero byihuse by’abarwanyi batavuga rumwe n’ubutegetsi mu byumweru bibiri bishize, cyari igikorwa cy’ubutabera bufatika, ndetse n’amahirwe ku baturage ba Syria bari bamaze igihe kinini bababaye."
Yongeyeho ati "Mu myaka myinshi ishize, Assad yari ashyigikiwe bikomeye na Iran, umutwe wa Hezbollah wo muri Liban n’u Burusiya, gusa mu cyumweru gishize, ubufasha bwabo bwarananiwe, bose uko ari batatu. Kuko ibyo bihugu byose uko ari bitatu bisigaye ari ibinyantege nke kurusha uko byari biri ubwo nageraga ku butegetsi."
Biden kandi yijeje ubufasha abahiritse ubutegetsi bwa Assad, avuga ko "Mu gihe twibaza twese igikurikiraho, Amerika izakorana n’abafatanyabikorwa bacu muri Syria kugira ngo tubafashe gutma ibintu bijya mu buryo."
Leta ya Amerika yagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Assad kuva mu 2011, ubwo huburaga imyigaragambyo myinshi, hakaba intambara y’abenegihugu ikomeye, aho abarwanyi b’abahezanguni bitwaje intwaro batewe inkunga n’amahanga batahwemye guhangana n’ubutegetsi bwa Assad.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!