Ibi yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru Time magazine. Yavuze ko Ukraine izagira amahoro ari uko U Burusiya butakiri ku butaka bwayo.
Muri iki kiganiro, yavuze ko atari ngombwa ko Ukraine ijya muri NATO kugira ngo ibone amahoro.
Yavuze ko Ukraine ahubwo ikwiriye guhabwa ubufasha bw’intwaro nk’uko ibindi bihugu bizihabwa kugira ngo ibashe guhangana n’u Burusiya.
Muri iki kiganiro kandi Biden yavuze ko Amerika yiteguye gukomeza gufasha Ukraine kugeza igihe amahoro azagarukira kuko bitabaye ibyo n’ibindi bihugu bihana imbibi n’u Burusiya byazarangira bitewe.
Yagize ati “Amerika ntabwo dufasha Ukraine kugera muri NATO, ahubwo icyo dukora tuyiha intwaro nk’uko tuzihereza ibindi bihugu maze ikabasha kwirwanirira, nka Amerika nk’igihugu gikomeye ntabwo tuzarebere ibintu ngo tureke kugira icyo tubikoraho”.
Intambara y’U Burusiya na Ukraine imaze imyaka 2 itangiye. Kimwe mu byayiteye ni uko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yasabye ko Ukraine itakwakirwa muri NATO maze Amerika ikavuga ko amarembo afunguye kuri Ukraine niba ishaka kujyamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!