00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden uri mu mazi abira, aracyafitiwe icyizere na Kamala Harris ’uvugwaho’ kuzamusimbura

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 7 July 2024 saa 02:49
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ni umugabo uri mu bihe bigoye cyane nyuma yo kwitwara nabi mu kiganiro mpaka cyamuhuje na Donald Trump, ibyamushyize mu mazi abira, benshi bagatangira kumusaba kwegura kubera izabukuru.

Biden yarinangiye, nubwo igitutu cy’abamutera inkunga na benshi mu bafite ijambo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates, gikomeje kwiyongera.

Bamwe mu bafuza ko uyu mugabo amanika amaboko bavuga ko ubushobozi bwe bwo kuyobora igihugu bwagabanutse cyane bijyanye n’izabukuru dore ko ari mu myaka 82, bakavuga ko hakenewe amaraso mashya kugira ngo Ishyaka ry’Aba-Démocrates rigumane amahirwe yo kuzatsinda amatora ya Perezida ari imbere.

Mu bavuzweho kumusimbura harimo na Kamala Harris usanzwe ari Visi Perezida we, akaba n’umwe mu bagore bafite ijambo rifatika muri politiki ya Amerika.

Icyakora amakuru akomeje kuvuga ko uyu mugore agishyigikiye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Joe Biden, ndetse yewe ngo nta gahunda afite yo kumusimbura mu matora ategerejwe mu Ugushyingo uyu mwaka, uretse ko mu gihe Biden yaramuka yemeye guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza, ashobora guhitamo uyu mugore kugira ngo amusimbuze.

Icyakora ku rundi ruhande, amakuru avuga ko abo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains batangiye kwitegura kuzahangana na Kamala Harris, aho kuba Joe Biden, bitewe n’uko bamubonamo nk’umwe mu bafite amahirwe yo kuba basimbura Joe Biden mu gihe yaramuka yegujwe n’igitutu gikomeje kwiyongera cy’abo mu Ishyaka rye.

Kamala Harris arahabwa amahirwe yo gusimbura Joe Biden, ariko we aracyamushyigikiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages