Biden ku wa 12 Ukuboza 2023 yamenyesheje Netanyahu ko Israël izakomeza gutakaza amahanga ayishyigikira mu gihe itagira icyo ihindura kuri ibi bikorwa bigamije guhiga abarwanyi b’Umutwe wa Hamas no gusenya ibikorwaremezo byabo.
Yavuze ko Netanyahu akwiye guhindura gahunda ubuyobozi bwe bufite kuri Gaza kuko ishobora kuyigiraho ingaruka mbi.
Ati “Israël yari ifite amahanga menshi ayishyigikiye. Batangiye gutakaza uko gushyigikirwa bitewe n’irasa ritavangura riri kuba.”
Biden arasaba ko Ingabo za Israël zoroshya ibitero zikomeje kugaba muri Gaza, ariko Netanyahu we kuri uyu wa 12 Ukuboza yatangaje ko batemeranya kuri iyi ngingo.
Ati “Yego hari ukutumvikana ku munsi wakurikiye Hamas kandi nizeye ko tuzagera aho twumvikana.”
Ingabo za Israël ziri guhiga abarwanyi ba Hamas nyuma y’aho bagabye ibitero bikomeye kuri iki gihugu tariki ya 7 Ukwakira 2023.
Netanyahu yatangaje ko ibi bikorwa bya gisirikare bizahagarara ubwo uyu mutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba uzaba wasenyutse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!