Ibi Netanyahu yabivugiye mu kiganiro yagiranye na radiyo y’igisirikare cya Israel. Amagambo ye yashingiye ku mvugo ikunze gukoreshwa na bamwe mu bo mu ishyaka ry’aba-Conservateurs bagaragaza urwango ku Bayisilamu kabibasira bake baba mu Bwongereza.
Netanyahu yashimye uburyo umunyamakuru Randolph Churchill, umuhungu wa Winston Churchill wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yavugaga neza Israel mu myaka irenga 50 ishize.
Ati “Gerageza ushake ibintu nk’ibyo mu Bwongereza bw’ubu, mu cyo bita Repubulika ya Kisilamu y’u Bwongereza.”
Uwatangaga ikiganiro aho kumubaza impamvu akoresheje ayo magambo, yamubajije niba atari kwibasira u Bwongereza mu buryo budakwiye, agira ati “Ese u Burayi bwose si uko bumeze?”
Netanyahu yasubije ati “Yego, ariko urabizi ko hari umuntu wavuze ko Repubulika ya mbere ya Kisilamu izagira intwaro za kirimbuzi izaba Repubulika ya Kisilamu y’u Bwongereza.”
Pakistan, yitwa ku mugaragaro Repubulika ya Kisilamu ya Pakistan, ifite intwaro za kirimbuzi kuva mu myaka ya 1990.
Mu mezi ashize, umubano w’u Bwongereza na Israel warushijeho kuzamba cyane cyane kuva Andy Burnham yaba Minisitiri w’Intebe.
Mbere gato yo kuba Minisitiri w’Intebe, Burnham yasabye imbabazi ku buryo Ishyaka ry’Abakozi, Labour, ryabanje kwitwara ku ntambara ya Israel muri Gaza, avuga ko ishyaka “ritabikoze neza” kandi hari uburyo ryari gukora ibizima, bigaca amarenga y’uko hari icyo ashobora guhindura kuri gahunda y’u Bwongereza mu Burasirazuba bwo hagati..
Muri Nyakanga, yavuze ko azakora ibirenzeho mu gushyira igitutu kuri Guverinoma ya Israel, birimo ibindi bihano ku bantu n’ibigo, ndetse no kuba hashobora guhagarika bikomoka mu bice byigaruriwe mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, na we yavuze amagambo asa n’aya Netanyahu mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora ya Perezida ya 2024, avuga ko u Bwongereza bushobora kuba igihugu cya mbere “kigendera ku mahame ya Kisilamu kizagira intwaro za kirimbuzi”.
Abayobozi b’Abayisilamu mu Bwongereza bavuze ko ibyaha by’urwango byibasira abo mu muryango wabo biri kugera ku rwego rwo hejuru, mu gihe imvugo z’abahezanguni b’iburyo n’inkunga ku mashyaka arwanya abimukira bikomeje kwiyongera.
Avi Dabush, uri kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Israel [Knesset] ahagarariye ishyaka Democrats ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Israel, yanenze Netanyahu kuba yasebeje igihugu gisanzwe ari umufatanyabikorwa wa Israel.
Ati “Ibyo ni byo bibaho iyo hari ugutsindwa muri dipolomasi, ndetse no kutabasha kwegeranya ibihugu byo ku Isi ngo bishyigikire inyungu zacu.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza yavuze iti: “Aya magambo ntakwiye kwihanganirwa na gato kandi twamaze kuyageza kuri Guverinoma ya Israel.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!