Umuvugizi wa Guverinoma y’Abatalibani yavuze ko BBC yahagaritswe kubera kurenga ku mabwiriza inshuro nyinshi ariko ntiyatanga ibindi bisobanuro.
BBC ni yo yonyine mu bitangazamakuru mpuzamahanga yari isigaye itambutsa ibiganiro imbere muri Afghanistan, nyuma y’uko ibitangazamakuru bibiri byo muri Amerika bibujijwe gukorera muri icyo gihugu mu 2022.
Mu itangazo, BBC yagize iti “Abantu babarirwa muri miliyoni muri Afghanistan bishingikiriza kuri BBC kugira ngo babone amakuru yizewe, kandi turimo gukorana n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo iki kibazo gikemuke.”
BBC yavuze ko “ikomeje kugeza ku bayikurikira muri Afghanistan amakuru atabogamye kandi yigenga mu ndimi za Pashto, Dari n’Icyongereza, kuri radiyo ikoresha imirongo migufi, kuri internet no kuri satelite”.
Buri cyumweru igeza amakuru ku baturage n’ibindi biganiro, birimo iby’uburezi bigenewe abakobwa babujijwe kwiga mu mashuri yisumbuye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Itangazamakuru n’Umuco mu butegetsi bw’Abatalibani, Khubaib Ghufran, yabwiye ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ati “Kubera ko igitangazamakuru BBC cyarenze ku mabwiriza inshuro nyinshi, hafashwe icyemezo cy’uko ibikorwa byacyo bihagarikwa by’agateganyo mu gihugu hose.”
Guverinoma y’Abatalibani igenzura bikomeye ibitangazamakuru bikorera muri icyo gihugu.
Umuziki ntutambutswa, kandi abagore bagaragara kuri televiziyo ni bake ugereranyije na mbere y’uko Abatalibani basubira ku butegetsi mu 2021. Abagore ntibakigaragara mu biganiro hamwe n’abagabo.
Abaturage baracyashobora gukoresha zimwe mu mbuga nkoranyambaga, ariko kubura amashanyarazi mu bice byinshi by’igihugu, ikiguzi kiri hejuru no kuba abantu benshi batazi gusoma no kwandika, bikomeje kuba inzitizi zikomeye.
Ishami rya BBC rigeza amakuru ku baturage ba Afghanistan ryatangiye gukora mu 1981.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!