Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko iyo mibiri yabonetse kuri uyu wa Gatandatu mu nzira zo munsi y’ubutaka mu gace ka Rafah, kari mu Majyepfo ya Gaza.
Imibiri yabonetse ni iy’abantu batandatu barimo abagabo bane n’abagore babiri.
Umuvugizi w’igisirikare cya Israel, Daniel Hagari yatangaje ko ibimenyetso byabonetse ku mibiri yabo, bigaragaza ko bishwe urubozo.
Umwe mu bayobozi ba Hamas we yatangaje ko Israel ariyo nyirabayazana wo gupfa kw’abo bantu, kuko yanze gusinya amasezerano yo guhagarika intambara igakomeza kurasa kuri Gaza.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko azatuza ari uko ababigizemo uruhare bagejejwe mu butabera. Yavuze ko utakwica imbohe ngo uvuge ko ushaka ibiganiro.
Tariki 7 Ukwakira 2023 nibwo Hamas yagabye igitero kuri Israel yica abasaga 1200 naho abantu 251 barashimutwa. Mu bashimuswe, abasigaye mu maboko ya Hamas ni 97 nkuko BBC yabitangaje.
Israel yahise itangiza intambara muri Gaza imaze guhitana abantu basaga ibihumbi 40 000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!